Félicien Kabuga yitabye IRMCT bwa mbere

Mechanism
Lahe
Félicien Kabuga appears before the Mechanism for his Initial Appearance

Umuhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere mu Rubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga mu Rwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”) wabaye uyu munsi, ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2020, i Lahe, imbere y’Umucamanza Iain Bonomy (Umwongereza) ari na we Perezida w’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo. Félicien Kabuga aregwa ibyaha birindwi bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Bisabwe n’Avoka wunganira Kabuga kandi hashingiwe ku Mategeko Agenga Imiburanishirize n’Itangwa ry’Ibimenyetso ya IRMCT, Umucamanza Bonomy yategetse ko handikwa ko Kabuga ahakana ibyaha aregwa byose kandi avuga ko Uregwa ashobora kubihindura igihe icyo ari cyo cyose yabyifuza.

Mu muhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere kwa Kabuga, Umucamanza Bonomy yakoze ku buryo Kabuga, wunganirwa na Emmanuel Altit (Umufaransa), amenyeshwa uburenganzira bwe n’ibyaha aregwa kandi yahaye Kabuga umwanya wo kugaragaza ikibazo cyose yaba afite. Bwana Abubacarr Tambadou (Umunyagambiya), Gerefiye wa IRMCT, yasomye uburenganzira bw’Uregwa buteganywa na Sitati, anamusomera Inyandiko y'ibirego yose uko yakabaye. Byongeye kandi, Umucamanza Bonomy yasabye Ibiro bya Porokireri, byari bihagarariwe na Serge Brammertz (Umubiligi), kunoza Inyandiko y’ibirego, “hazirikanwa ko ari ngombwa  gutanga ibimenyetso bishinja bihagije ku birego byose no kwita ku miterere yihariye y’uru rubanza, isaba ko rugomba gutangira rukanasozwa vuba bishoboka”. Umucamanza Bonomy yashimangiye ko ibyo bigomba gukorwa hazirikanwa ubuzima bwa Kabuga.

Uwo muhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere kwa Kabuga wabereye i Lahe, mu buryo bwihariye, aho Kabuga arimo gukorerwa isuzumabuzima ryimbitse rigamije kugaragaza niba ashobora kujyanwa ku Ishami rya IRMCT ry’ Arusha kugira ngo  abe ari ho aburanishirizwa.

Uko ibintu byakurikiranye

Kuva ahagana ku itariki ya 25 Mata  1994  kugera muri Nyakanga 1994, Félicien Kabuga yari Perezida wa Komite y’Ikigega cyo kurengera igihugu y’agateganyo, akaba, mu gihe ibyaha bivugwa mu Nyandiko y’ibirego byakorwaga, yari na Perezida wa Komite yatangije Radiyo RTLM.

Kabuga  aregwa icyaha  cya jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 1997 ni bwo Kabuga yakorewe Inyandiko y’ibirego bwa mbere n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (“TPIR”), akaba yarafatiwe hafi y’i Paris ku  itariki ya 16 Gicurasi 2020, hashingiwe ku Rwandiko rwo kumufata n’Itegeko ryo kumwimura byatanzwe na IRMCT. Amaze gufatwa, Kabuga yiyambaje inkiko zo mu Bufaransa, arwanya ibyo kumwimura. Nyuma, ku itariki ya 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rwanze ubujurire bwe maze rwemeza ko ashyikirizwa IRMCT.

Nyuma y’aho icyo cyemezo gifatiwe, ku itariki ya 5 Ukwakira 2020, Kabuga yatanze Icyifuzo cyihutirwa, asaba ibintu birimo ko Urwandiko rwo kumufata n’Itegeko ryo kumwimura bihindurwa kugira ngo yimurirwe ku cyicaro cy’Ishami rya IRMCT ry’i Lahe aho kwimurirwa ku Ishami ry’Arusha; by’umwihariko, atanga impamvu z’uburwayi bwe n’ingorane urwo rugendo rwateza ubuzima bwe. Porokireri na Gerefiye ba IRMCT bashyigikiye icyo Cyifuzo cy’uko Kabuga yimurirwa i Lahe by’agateganyo.

Ku itariki ya 21 Ukwakira 2020, Umucamanza Iain Bonomy yahinduye Urwandiko rwo gufata Kabuga n’Itegeko ryo kumwimura kugira ngo yimurirwe muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye, ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe. Yimuriwe ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe ku itariki ya 26 Ukwakira 2020, nyuma y’imyaka irenga 22 yari amaze ashakishwa.

Urubanza rwa Kabuga ruzaburanishwa n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy (Umwongereza, akaba ari na we Perezida w’Urugereko), Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

IRMCT yashyizweho n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye ku itariki ya 22 Ukwakira 2010 kugira ngo ikomeze imirimo y’ingenzi ya TPIR n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya, harimo no gucira imanza abantu bahunze ubutabera bari abayobozi bakuru, bakekwaho kuba baragize uruhare ruruta urw’abandi mu byaha byakozwe byari mu bubasha bw’izo nkiko zombi.