Abacamanza

MICT ifite risiti y’abacamanza bigenga 25 bazakorera amashami yombi ya MICT nk’uko biteganywa na Sitati. Ku itariki ya 20 Ukuboza 2011, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoye abacamanza 25 bari kuri risiti yariho abakandida benshi yatanzwe n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi nyuma y’aho ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bimariye gutanga abakandida babyo.

Sitati ya MICT iteganya ko «abantu b’indakemwa mu mico no mu myifatire, barangwa no kutabogama no kuba inyangamugayo kandi bujuje ibya ngombwa bituma mu bihugu byabo bahabwa imirimo y’ubucamanza yo mu rwego rwo hejuru». By’umwihariko, hazirikanwa uburambe abo bacamanza bafite mu kazi ka TPIY cyangwa ka TPIR. Abakandida barenze babiri bakomoka mu gihugu kimwe ntibashobora kuba kuri risiti y’abacamanza.

Abacamanza baza ku cyicaro cy’ishami rya MICT igihe bakenewe gusa kandi bisabwe na Perezida. Iyo bishoboka kandi na Perezida abyemeje, bashobora gukorera ahandi hantu hatari ku byicaro by’amashami ya MICT.

Abacamanza ntibazahabwa imishahara cyangwa ibindi kubera gusa ko bari kuri risiti. Babihabwa ari uko bamaze gushyirwaho na Perezida kugira ngo bakore imirimo yabo muri MICT. Kuri buri rubanza rwose ruburanishwa na MICT cyangwa urwo yohereje mu kindi gihugu, uretse imanza zo gusuzugura Urukiko no gutanga ubuhamya bw’ikinyoma, Perezida ashyiraho abacamanza batatu mu bari kuri risiti akaba ari bo bagira Inteko y’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo. Mu bindi bihe byose, Perezida ashyiraho umucamanza umwe rukumbi akura mu bari kuri risiti kugira ngo aburanishe urubanza bireba mu rw’iremezo. Perezida ashyiraho inteko igizwe n’abacamanza batanu kugira ngo bumve ubujurire ku cyemezo cyafashwe n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo n’Inteko y’abacamanza batatu bo kumva ubujurire ku cyemezo cyafashwe n’umucamanza umwe rukumbi mu rw’iremezo.

Abacamanza batorerwa manda y’imyaka ine kandi bashobora kongererwa manda n’Umunyamabanaga Mukuru amaze kubijyaho inama n’Abaperezida b’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi n’Inteko Rusange. Reba risiti iheruka igaragaza uko abacamanza bakurikirana mu cyubahiro hashingiwe ku Ngingo ya 22 y’Amategeko Agenga Imiburanishririze n’Itangwa ry’Ibimenyetso.

 

Abacamanza ba MICT muri iki gihe:

Theodor Meron, Perezida

Reta Zunze Ubumwe z’Amerika

Carmel A. Agius

Malta

Aydin Sefa Akay

Turukiya

Jean-Claude Antonetti

U Bufaransa

Florence Arrey

Kameruni

Solomy Balungi Bossa

Uganda

José Ricardo de Prada Solaesa

Espagne

Ben Emmerson

U Bwongereza

Christoph Flügge

U Budage

Graciela Susana Gatti Santana

Uruguay

Burton Hall

Bahamas

Vagn Prüsse Joensen

Denmark

Gberdao Gustave Kam

Burkina Faso

Liu Daqun

U Bushinwa

Joseph E. Chiondo Masanche

Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya

Bakone Justice Moloto

Afurika y’Epfo

Lee G. Muthoga

Kenya

Aminatta Lois Runeni N’gum

Gambiya

Prisca Matimba Nyambe

Zambiya

Alphons Orie

U Buholandi

Seymour Panton

Jamayika

Seon Ki Park

Repubulika ya Koreya y’Amajyepfo

Mparany Mamy Richard Rajohnson

Madagasikari

Ivo Nelson de Caires Batista Rosa

Portugal

William Hussein Sekule

Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya

Abahoze ari abacamanza ba MICT:

Patrick Lipton Robinson

Jamayika