Gukurikirana abashakishwa

Ishyirwaho ry’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ni intera ishimangira irangizwa ry’imilimo y’Inkiko Mpanabyaha uko ari zombie. Gushakisha, gufata no kuburanisha abantu icyenda bagishakishwa na UMMRR ni inshingano y’ibanze y’Uru Rwego. Ku Bantu 93 baburanishwa na UMMRR, icyenda ntibarafatwa. Batatu muri abo, ari bo: Félicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimana bazaburanishwa n’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaba Mpuzamahanga.

Porokireri wa UMMRR yasabye ko imanza z’abantu batandatu bagishakishwa zoherezwa abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda. Abo ni aba bakurikira: Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Ladislas Ntaganzwa [ Arrested 9 December 2015 ], Aloys Ndimbati, Ryandikayo, na Phénéas Munyarugarama.

Fugitives poster

Mu mitandukanire n’imikorere y’ibihugu ubwabyo, Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ntirugira abapolisi barwo rwihariye, bityo ntirushobora gufata ubwarwo abagishakishwa. Rukenera ubufatanye bw’ibihugu kugirango abashakishwa bafatwe. Sitati y’urwo Rwego iteganya ko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bigomba gufasha gukemura ikibazo cyose gisabwe n’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga.

Porokireri w’uru Rwego yasabye abashinzwe gukurikirana abashakishwa, gukusanya amakuru kuri abo bantu batarafatwa, aho baherereye n’icyo bakora, anabasaba kandi no gutera inkunga, abayobozi b’ibihugu bashinzwe ubutabera, mu gufata abo bantu.

Ishami ryishinzwe gushakisha abatarafatwa rihura n’inzitizi zikomeye mu kazi karyo. Uretse bumwe mu buryo abashakishwa bakoresha bwo kuyobya uburari ngo bacike ubutabera, nko guhindura imyirondoro, hari n’ubundi nko kudahama ahantu hamwe, bagahora bazunguruka mu karere kanini ka Afurika y’i Burasirazuba, Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo, hakiyongeraho n’ibice bimwe byo muri Repubulika ya Congo bitagerwamo imihanda, bikaba rero bigoye kuhagera. Ubufatanye bw’ibihugu abashakishwa bahungiyemo ni ngombwa kugirango ifatwa ry’abo bantu rishoboke.

Abantu batatu bagishakishwa bazacirwa imanza n’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga

Bizimana, Augustin

  • Italiki y’amavuko: 28 Kanama 1952.
  • Umulimo: Yari Minisitiri w’Ingabo.
  • Ibyaha akurikiranwaho: Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside (mu cyimbo cya Jenoside ubwayo), ibyaha byo guhungabanya ikiremwamuntu (kwica, gutsembatsemba, gufata ku ngufu, guhohotera, gutoteza n’izindi ngiro zihungabanya ikiremwamuntu), kurenga ku ngingo rusange ya 3 n’urutonde rw’amategeko, urugereko rwa II (ubwicanyi, guhohotera ikiremwa muntu, gufata ku ngufu, ingiro zihungabanya inyoko muntu, kugabanya agaciro ka muntu)
  • Ari mu buhungiro kuva: 29 Kanama 1998.

Mpiranya, Protais

  • Italiki y’amavuko: Mu kigereranyo cy’umwaka w’1960
  • Umulimo: Yahoze ari komanda w’ishami rya gisikare ririnda umukuru w’igihugu
  • Ibyaha akurikiranwaho: Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside (mu cyimbo cya Jenoside ubwayo), ibyaha byo guhungabanya ikiremwamuntu (kwica, gutsembatsemba, gufata ku ngufu, guhohotera no gukora ingiro zihungabanya inyoko mumntu), kurenga ku ngingo ya 3 y’amasezerano ya Geneva Convention n’urutonde rw’amategeko, urugero rwa II (kwica)
  • Ari mu buhungiro kuva: 28 Mutarama 2000

Kabuga, Félicien

  • Italiki y’amavuko: 1935.
  • Umulimo: Umucuruzi wigenga, Perezidawa komite y’agateganyo y’ikigega kigenewe kurengera igihugu; Perezida wa komite ngenamikorere ya Radio télévision libre des Mille Collines (RTLM).
  • Ibyaha akurikiranwaho: Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside (mu cyimbo cya Jenoside ubwayo), gushishikariza rubanda gukora Jenoside ku mugaragaro no mu ruhame, kugerageza ibishoboka ngo Jenoside ikorwe, gucengeza amabwiriza yo gukora Jenoside, ibyaha bihungabanya ikiremwamuntu (gutoteza, gutsembatsemba).
  • Ari mu buhungiro kuva: 26 Ugushyingo 1997

Abantubatandatubagishakishwabazacirwaimanza n’inzegoz’ubutaberaz’u Rwanda

Kayishema, Fulgence

  • Italiki y’amavuko: 1961.
  • Umulimo: Yahoze ari umukuru w’abapolisi muri komini Kivumu, Perefegitura ya Kibuye
  • Ibyaha akurikiranwaho: Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside (mu cyimbo cya Jenoside ubwayo), gucengeza amabwiriza yo gukora Jenoside, ibyah
  • Ari mu buhungiro kuva: 4 Nyakanga 2001
  • Urubanza rwimuwe: 22 Gashyantare 2012

Munyarugarama, Phénéas

  • Italiki y’amavuko: 1 Mutarama 1948
  • Umulimo: Hagati y’intangiro z’1993 n’italiki ya 14 Gicurasi 1994, yari Lieutenant Colonel mu ngago z’u Rwanda, ipeti rikuru rya gisirikare muri camp Gako, mu karere ka Bugesera, Perefegitura ya Kigali-Ngali
  • Ibyaha akurikiranwaho: Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside (mu cyimbo cya Jenoside ubwayo), gushishikariza rubanda gukora Jenoside ku mugaragaro no mu ruhame, ibyaha bihungabanya ikiremwa muntu (gutsembatsemba, kwica, gutoteza no gufata ku ngufu)
  • Ari mu buhungiro kuva: 4 Werurwe 2002.
  • Urubanza rwimuwe: 28 Kamena 2012.

Ndimbati, Aloys

  • Italiki y’amavuko: Hagati y’intangiriro n’igice cya mbere cy’umwaka w’1950
  • Umulimo: Yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Gisovu, Perefegitura ya Kibuye
  • Ibyaha akurikiranwaho: Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside (mu cyimbo cya Jenoside ubwayo), gushishikariza rubanda gukora Jenoside ku mugaragaro no mu ruhame, ibyaha bihungabanya ikiremwamuntu (gutsembatsemba, kwica, gutoteza no gufata ku ngufu)
  • Ari mu buhungiro kuva: 28 Ugushyingo 1995
  • Urubanza rwimuwe: 25 Kamena 2012.

Ntaganzwa, Ladislas [ Arrested 9 December 2015 ]

  • Italiki y’amavuko: 1962.
  • Umulimo: Yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu, muri Perefegitura ya Butare; akaba na Perezida wa MRND muri Komini Nyakizu.
  • Ibyaha akurikiranwaho : Jenoside, gushishikariza rubanda gukora Jenoside ku mugaragaro no mu ruhame, ibyaha bihungabanya ikiremwamuntu (gutsembatsemba, kwica no gufata ku ngufu)
  • Ari mu buhungiro guerra: 19 Kamena 1996.
  • Urubanza rwimuwe: 8 Gicurasi 2012.

Ryandikayo

  • Italiki y’amavuko: ahagana mu mwaka w’1961
  • Umulimo: Umucuruzi wikorera kugiti cye, mu karere ka Mubuga, Komini Gishyita; umunyamuryango w’ishyaka rya politiki Mouvement démocratique républicain (MDR-ishami rya Power)
  • Ibyaha akurikiranwaho : Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside, gushishikariza rubanda gukora Jenoside ku mugaragaro no mu ruhame, ibyaha bihungabanya ikiremwamuntu (gutsembatsemba, kwica, gutoteza, gufata ku ngufu)
  • Ari mu buhungiro kuva: 28 Ugushyingo 1995
  • Urubanza rwimuwe: 20 Kamena 2012

Sikubwabo, Charles

  • Italiki y’amavuko: hagati y’intangiriro n’igice cyambere cy’umwaka w’1940
  • Umulimo: Yahoze ari Burugumesitiri wa Gishyita muri Perefegitura ya Kibuye.
  • Ibyaha akurikiranwaho : Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside (mu cyimbo cya Jenoside ubwayo), gucengeza amabwiriza yo gukora Jenoside, ibyaha bihungabanya ikiremwamuntu (kwica, gutsembatsemba n’ibindi byaha bihungabanya inyoko muntu)
  • Ari mu buhungiro kuva: 28 Ugushyingo 1995
  • Urubanza rwimuwe: 26 Werurwe 2012