Gukurikirana abashakishwa

Ishyirwaho rya IRMCT ni intambwe y’ingenzi mu ngamba zo kurangiza imirimo y’Inkiko zombi. Gushakisha, gufata no gukurikirana abantu bose barezwe na ICTR batarafatwa ni imwe mu nshingano z’ibanze za IRMCT. Mu bantu 93 bakorewe inyandiko z’ibirego na ICTR, babiri ntibarafatwa. Porokireri wa ICTR yasabye ko imanza z’abantu bakurikira zoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda: Charles Sikubwabo na Charles Ryandikayo.

 

Fugitives poster

IRMCT ntikora nk'inzego z'igihugu kuko idafite igiporisi n'ububasha bwo gufata abashakishwa. Ikomeza kugendera ku bufatanye bwa za guverinoma z'ibihugu kugira ngo abatarafatwa batabwe muri yombi. Sitati ya IRMCT iteganya ko ibihugu bigize Umuryango w'Abibumbye bigomba gufatanya na IRMCT nta mananiza kandi bikubahiriza ibyifuzo byayo  bisaba ubufasha ndetse n'amabwiriza yayo.

Ibiro bya Porokireri wa IRMCT bifite itsinda ry’abantu bashinzwe gukusanya amakuru arebana n’aho abantu batarafatwa baherereye n’ibyo bahakora, no gutera inkunga inzego z’ubutegetsi bw’ibyo bihugu zishinzwe kubahiriza amategeko mu gufata abo bantu.

Umurimo w’itsinda rishinzwe gushakisha abantu batarafatwa urimo inzitizi zikomeye: amwe mu mayeri abo bantu batarafatwa bakoresha kugira ngo ubutabera butabafata ni uguhindura umwirondoro, hakaba no kuba bataguma ahantu hamwe mu karere kagari ko muri Afurika y’uburasirazuba, iyo hagati n’iy’amajyepfo, no mu duce tugoye kugerwamo two muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Kugira ngo abo bantu batarafatwa bashobore gufatwa, ubufatanye bw’ibihugu bakekwa kuba barimo ni ingirakamaro.

 

Abantu bazaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda

 
 

 

 

 

  • Itariki y’amavuko: ahagana mu mwaka wa 1961
  • Umurimo: umucuruzi muri Segiteri ya Mubuga, Komine ya Gishyita; umurwanashyaka w’Ishyaka Riharanira Demukarasi muri Repubulika (MDR) , ishami rya Pawa.
  • Ibyaha ashinjwa: jenoside, icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (itsembatsemba, ubuhotozi, gutoteza no gusambanya ku gahato)
  • Yatangiye gushakishwa kuva: 28 Ugushyingo 1995
  • Urubanza rwimuwe ku itariki ya: 20 Kamena2012
  • IFISHI Y’AMAKURU KU RUBANZA
  • Sikubwabo, Charles
  • Itariki y’amavuko: hagati y’umwaka wa 1940 n’ahagana mu wa 1945
  • Umurimo: Burugumesitiri wa Komine ya Gishyita muri Perefegitura ya Kibuye.
  • Ibyaha ashinjwa: jenoside, (bitaba jenoside) bikaba kuba icyitso cy’abakoze jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba n’ibindi bikorwa bibi birenze kameremuntu)
  • Yatangiye gushakishwa kuva: 28 Ugushyingo 1995
  • Urubanza rwarimuwe: 26 Werurwe 2012
  • IFISHI Y’AMAKURU KU RUBANZA