Imanza

Mu Cyemezo cyayo cya 1966 (2010), Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yashyizeho MICT kugira ngo ikore imirimo y’ingenzi y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’iy’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya. Ukurikije manda yayo, MICT yashinzwe ibintu bitandukanye, birimo kugenzura irangizwa ry’ibihano, gususuzuma ibyemezo byo mu rwego rw’ubutegetsi, kugena ababuranisha imanza, gusubiramo imanza, imiburanishirize mu bujurire, imanza zerekeye gusuzugura Urukiko, ibyifuzo bisaba gukuraho icyemezo cyo kohereza imanza mu nkiko z’ibihugu, guhindura ingamba zo kurinda umutekano w’abatangabuhamya, korohereza ababikeneye kugera ku nyandiko zerekeye imanza, imenyekanisha ry’ibimenyetso, guhinduka k’urwego rw’umutekano inyandiko zibitswemo, ibyifuzo bisaba indishyi n’ishyirwaho ry’avoka wunganira uregwa. Zimwe mu manza zikiburanishwa ni agace gato gusa k’izo MICT ifite ibyo isuzumaho muri iki gihe mu rwego rw’imirimo yayo y’ingenzi yavuzwe hejuru. Niba ushaka amakuru ku manza zose MICT ikiburanisha, reba Imanza zose ziburanishwa na MICT.

Zimwe mu manza zikiburanishwa

STANIŠIĆ na SIMATOVIĆ (MICT-15-96)

Trial

Jovica Stanišić yari Umukuru w’Ishami rishinzwe umutekano muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Repubulika ya Seribiya.

Franko Simatović yakoraga mu Butegetsi bwa kabiri bw’Ishami rishinzwe umutekano muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Repubulika ya Seribiya.

Abaregwa bombi bagizwe abere n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa TPIY ku itariki ya 30 Gicurasi 2013. Ku itariki ya 15 Ukuboza 2015, Urugereko rw’Ubujurire rwa TPIY rwategetse ko baburanishwa bundi bushya.


KARADŽIĆ, Radovan (MICT-13-55)

Imihango ibanziriza iburanisha mu bujurire

Yahoze ari Perezida wa Repubulika ya Srpska n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Repubulika ya Srpska.

Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa TPIY rwamukatiye igifungo cy’imyaka 40 ku itariki ya 24 Werurwe 2016.

Amakuru mashya: Impande zombi zatanze inyandiko z’ubujurire ku itariki 22 Nyakanga 2016.


MLADIĆ, Ratko (MICT-13-56)

Imihango ibanziriza iburanisha mu bujurire

On 22 November 2017, an ICTY Trial Chamber issued its Judgement in the case of Ratko Mladić. Pursuant to Article 2(2) of the Transitional Arrangements, the Mechanism has competence over appellate proceedings originating from ICTY cases for which the notice of appeal is filed on or after 1 July 2013.


ŠEŠELJ, Vojislav (MICT-16-99)

Completed

Yahoze ari Perezida w’Ishyaka ry’intagondwa z’Abaseribe ari n’intumwa ya rubanda mu Nteko Ishingamategeko ya Repubulika ya Seribiya.

Yagizwe umwere n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa TPIY ku itariki ya 31 Werurwe 2016.

Amakuru mashya: Ku itariki ya 29 Kanama 2016, Porokireri yatanze imyanzuro y’ubujurire yakuwemo ibigomba kugirwa ibanga.


NGIRABATWARE, Augustin  (MICT-12-29)

Review

In July 1990, Ngirabatware was appointed Minister of Planning, a position he retained as part of the Interim Rwandan Government in April 1994. He was also a member of the Préfecture Committee of the National Republican Movement for Democracy and Development (“MRND”) political party in Gisenyi Préfecture, the National Committee of the MRND, and the technical committee of Nyamyumba Commune.

On 20 December 2012, Ngirabatware was sentenced by an ICTR Trial Chamber to 35 years of imprisonment. On 18 December 2014, the Mechanism’s Appeals Chamber reduced Ngirabatware’s sentence to 30 years of imprisonment.

Recent developments: MICT Appeals Chamber granted Ngirabatware’s request for review of the Appeal Judgement on 19 June 2017.


Imanza zose ziburanishwa na MICT