Perezida Meron yagejeje ijambo ku Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi kandi ahamagarira irekurwa ry’Umucamanza Aydin Sefa Akay ufunze

Perezida
Arusha, Lahe
Perezida Theodor Meron
Perezida Theodor Meron

Perezida w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”), Umucamanza Theodor Meron, uyu munsi yagejeje ku Nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinze Amahoro ku Isi raporo nshya ku mirimo ya MICT kandi ahamagarira irekurwa ry’Umucamanza Aydin Sefa Akay ufungiye muri Turukiya.

Mu ijambo rye, Perezida Meron yavuze ko MICT yari imaze ibyumweru bitageze kuri bibiri itashye ibiro byayo bishya biri Arusha. Perezida yashimiye cyane Guverinoma ya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya kubera ubwitange bwayo budasanzwe kandi ashimira Gerefiye wa MICT wari ucyuye igihe, Bwana John Hocking, ku musanzu yatanze n’ubwitange yagaragaje kugira ngo uwo mushinga urangire neza. Perezida Meron yashimangiye ko ibiro bya Arusha byubatse ku buryo bworoheje, ko bikoresha neza umutungo wabyo kandi ko birangwa n’imikorere myiza ngenderwaho mu buryo bwinshi cyane, nk’uko mbese MICT igerageza kubikora mu mirimo yayo yose. Muri uru rwego Perezida Meron yashimangiye ko “MICT itagomba kuba gusa intangarugero mu kuryoza ibyaha ababikoze no kurwanira ko ibihugu bigendera ku mategeko, ko ahubwo ari n’urugero rushya rw’ubutabera mpuzamahanga rugomba gukurikizwa, ni ukuvuga urugero rw’urwego rukoresha abakozi bake, rukora neza kandi nta gusesagura, rugomba kugera ku ntego yarwo niba ubutabera mpuzamahanga no kurandura umuco wo kudahana bigomba ubwabyo kugerwaho mu gihe kirambye.

Ku birebana n’uko imirimo y’ubucamanza ya MICT igenda, Perezida Meron yatanze raporo ku manza ziburanishwa kandi ashimangira ko mu byemezo n’amategeko 214 byatanzwe n’abacamanza mu gihe kirebwa na raporo, hafi ya 40% byari byerekeranye n’ibyifuzo byo kubona amakuru y’ibanga. Perezida Meron yavuze ko ubwo ari “bumwe gusa mu buryo bwinshi MICT itera inkunga inkiko z’ibihugu.”

Perezida Meron yanashimangiye ko MICT ikomeza kugendera ku bufatanye bw’ibihugu mu gufata abatarafatwa, mu irangizwa ry’ibihano no gukemura ikibazo cy’abantu bagizwe abere n’abarekuwe barangije igihano cyabo bakiri Arusha.

Mu ijambo rye, Perezida Meron yibukije ifungwa ry’Umucamanza Aydin Sefa Akay n’ingaruka yaryo ku murimo wa MICT. Perezida Meron yibukije ko, hashingiwe ku muco umaze igihe kandi udahinduka, Sitati ya MICT, yemejwe n’inama Ishinzwe Amahoro ku Isi hakurikijwe ibiteganywa mu Mutwe wa VII w’Itegeko Shingiro ry’Umuryango w’Abibumbye, igenera abacamanza mpuzamahanga ubudahangarwa mu rwego rwa diporomasi mu gihe bakora imirimo ya MICT. Kubera ibyo, Umucamanza Akay afite ubudahangarwa mu rwego rwa diporomasi kuva yashyirwa mu rubanza rwa Ngirabatware ku itariki ya 25 Nyakanga 2016. Cyakora, Umucamanza Akay aracyafunze kandi ntashobora gukora imirimo ye nk’umucamanza wa MICT. Perezida Meron yahamagariye ibihugu bigize Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi kumufasha kubonera umuti icyo kibazo. Yanashimangiye ko byabaye ngombwa ko ageza icyo kibazo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi kubera inshingano ze nka Perezida wa MICT kandi ko ahamagariye Guverinoma ya Turukiya kugaragaza ubumuntu ikarekura Umucamanza Akay, kugira ngo ashobore gukora no kurangiza imirimo ye nk’umucamanza, bityo bigatuma na MICT ishobora kurangiza manda ikomeye yahawe.