MICT yizihije hamwe n’abanyeshuri Umunsi wahariwe Umuryango w’Abibumbye

Mechanism
Arusha
Students and teachers from international schools in Arusha take part in the MICT event marking the UN Day on 24 October
Students and teachers from international schools in Arusha take part in the MICT event marking the UN Day on 24 October

Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) ejo rwizihije Umunsi wahariwe Umuryango w’Abibumbye ku Ishami ryarwo riri Arusha aho ryahaye ikaze ku biro byaryo abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga yose ari mu mugi w’Arusha no mu nkengero zawo, hagamijwe kubakangurira ibikorwa byarwo n’inshingano z’Umuryango w’Abibumbye.

Muri urwo ruzinduko rwabo, abo banyeshuri baboneyeho kumva ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Bwana António Guterres, ndetse n’amadisikuru y’abakozi ba MICT bo mu rwego rwo hejuru. Babwiwe kandi mu ncamake ibyerekeranye n’amaserivise y’uburezi atangwa n’Isomero rya MICT kandi banerekwa sinema ku bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye n’ibya MICT. Byongeye kandi, abo banyeshuri batambagijwe ibiro bishya bya MICT biri ku gasozi ka Lakilaki, mu gace ka Kisongo, kandi banasogongezwa ku imurika ryo ku rubuga rwa interinete ryashyizwe ahagaragara na MICT mu minsi ishize rivuga ku bana mu ntambara, hashingiwe ku buhamya n’ibimenyetso byerekeye intambara zabaye mu Rwanda no mu cyahoze ari Yugoslaviya. 

Umunsi wahariwe Umuryango w’Abibumbye ni isabukuru y’umunsi Itegeko Shingiro ry’Umuryango w’Abibumbye ryatangiriyeho gukurikizwa mu mwaka wa 1945. Umuryango w’Abibumbye washyizweho ku mugaragaro ubwo iyo nyandiko yemezwaga na byinshi mu bihugu byayishyizeho umukono, harimo ibihugu bitanu bihoraho bigize Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi. Itariki ya 24 Ukwakira yatangiye kwizihizwa nk’Umunsi wahariwe Umuryango w’Abibumbye kuva mu mwaka wa 1948. Mu mwaka wa 1971, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yasabye ko uwo munsi wakubahirizwa n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye nk’umunsi w’ikiruhuko.