MICT iratangiza imurika ryo kuri interinete ryerekeranye n’abana mu ntambara

Mechanism
Arusha, Lahe
Impunzi, Kiriziya ya Sainte Famille, Kigali, Rwanda. Ifoto yafashwe n’umutangabuhamya witwa Corinne Dufka
Impunzi, Kiriziya ya Sainte Famille, Kigali, Rwanda. Ifoto yafashwe n’umutangabuhamya witwa Corinne Dufka

Uyu munsi, Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”) ruratangiza imurika ryo kuri interinete rigaragaza akaga abana bahuye na ko muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 no mu ntambara zabereye mu cyahoze ari Yugosilaviya mu myaka ya za 90.

Imurika ryiswe ‘Abana mu ntambara – Ibimenyetso byo mu bushyinguranyandiko bw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga’ ryerekana uburyo abana bibasiwe, bigambiriwe, n’ibikorwa by’urugaraguro, ibikorwa by’urugomo rushingiye ku gitsina, itoteza, kwimurwa ku gahato, ubuhotozi n’itsembatsemba mu ntambara zabaye mu Rwanda no mu karere ka Balkan. Iri murika ryifashisha ubuhamya, ibimenyetso bigizwe n’amafoto, amajwi n’amashusho byatoranyijwe mu byatanzwe nk’ibimenyetso mu manza zaburanishijwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY).

Mu gihe kimwe cya kane cy’abana bo ku isi bagirwaho ingaruka n’intambara, iri murika rigamije kwibutsa ingaruka intambara zishobora kugira ku bakiri bato cyane, no kugaragaza akamaro k’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga mu gukurikirana no guhana abakora ibyaha byibasira abasivire.

Avuga ku itangizwa ry’iryo murika, Perezida wa MICT, Umucamanza Theodor Meron, yagize ati “Bitewe n’uko abana n’abandi basivire bakomeza kugenda bibasirwa n’ibikorwa by’urugomo biri kuri gahunda mu ntambara ku isi yose, tugomba kwibuka akamaro ko gukora ibishoboka byose kugira ngo amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara yubahirizwe, kubera ko ayo mategeko arengera abantu badafite uruhare mu ntambara, harimo n’abana. Inkiko mpuzamahanga mpanabyaha zagize uruhare rw’ingenzi mu gushimangira urwego amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara agomba gukoreshwamo n’aho agomba kugarukira no mu gusobanura neza ko abatubahirije ayo mategeko bagomba kubiryozwa.”

Imurika ryiswe ‘Abana mu ntambara – Ibimenyetso byo mu bushyinguranyandiko bw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga’ riboneka mu cyongereza, igifaransa, ikibosiniya/igikorowate/igiseribe, n’ikinyarwanda. Ibintu byose byerekanwa muri iryo murika byakuwe mu nyandiko ziri mu bushyinguranyandiko bwa TPIY na TPIR, bucungwa na MICT.