Gutumira itangazamakuru mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako y’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga iri Arusha

Mechanism
Arusha
Arusha premises

Itangazamakuru ritumiwe mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya y’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”) iri Arusha muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya. Perezida wa MICT, Umucamanza Theodor Meron, Porokireri Serge Brammertz, na Gerefiye John Hocking, bazifatanya muri uwo muhango n’abayobozi bakomeye ba Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya nk’igihugu gicumbikiye MICT, aba Repubulika y’u Rwanda, ab’Umuryango w’Abibumbye n’abadiporomate.

MICT yashyizweho n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo izakomeze imirimo y’ingenzi yakorwaga n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (“TPIR” na “TPIY”), igomba gukomeza na nyuma y’uko izo Nkiko zirangije manda yazo.

MICT ifite ishami rireba ibya TPIR riri Arusha, muri Tanzaniya, n’ishami rizita ku bya TPIY riri i Lahe, mu Buholandi. Ishami ry’Arusha, rifite kandi ibiro i Kigali, mu Rwanda, ryatangiye gukora guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.

Hagati mu mbuga y’iyo nyubako nshya iri Arusha, hagaragara igiti kimwe rukumbi, gifatwa nk’ikimenyetso cy’ubutabera mu bice byinshi by’umugabane w’Afurika. Iyi nyubako igizwe n’amazu atatu yihariye: ibiro by’abakozi, ubushyinguranyandiko n’icyumba cy’iburanisha. Ni amazu yoroheje bishoboka kandi ni mberabyose, bikaba bihuje n’intumbero y’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yifuje ko MICT iba ikigo gito kandi gikora neza nta gusesagura.

Uwo muhango uzabera i Lakilaki, Arusha, ku itariki ya 25 Ugushyingo 2016, guhera saa munani z’amanywa kugera saa kumi n’imwe z’igicamunsi.

Abanyamakuru bifuza kuza muri uwo muhango bagomba kohereza imeyiri ku Mukozi wa MICT ushinzwe Imibanire ya MICT no hanze kuri imeyiri: na bitarenze ku wa Kane, tariki ya 24 Ugushyingo 2016 saa munani z’amanywa. Bagomba kandi gutanga amazina yabo yuzuye, izina ry’igitangazamakuru bakorera na nomero y’ikibaranga cyabo.