Gutangiza “Ikusanyirizo ry'ibimenyetso bya Porokireri”

Mechanism
Arusha, Lahe
Ikusanyirizo ry'ibimenyetso bya Porokireri
Ikusanyirizo ry'ibimenyetso bya Porokireri

Uyu munsi, Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) rwatangije gahunda yo kuri Interinete imurika Ikusanyirizo ry'ibimenyetso bya Porokireri, ububiko bwihariye bw'ibimenyetso byakusanyijwe n'Ibiro bya Porokireri mu maperereza ku byaha byakozwe mu cyahoze ari Yugosilaviya no mu Rwanda.

Bimwe mu bimenyetso byakusanyijwe mu rwego rwo gushyigikira ibyo Porokireri yaregeraga mu manza zaburanishijwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY), Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) na MICT, bityo bikaba ari bimwe mu bigize inyandiko zerekeye imanza zaciwe n'izo nkiko.

Cyakora, igice kinini cy’ibimenyetso byakusanyijwe kiracyacungwa n'Ibiro bya Porokireri byonyine ku buryo, magingo aya, bitarashyirwa mu bushyinguranyandiko bwa MICT.

Ikusanyirizo ry'ibimenyetso bya Porokireri riracyakoreshwa n'Ibiro bya Porokireri mu manza za TPIY na MICT, no mu guha ubufasha inzego z’ubutegetsi z’ibihugu zishaka kuburanisha imanza mu nkiko z’ibyo bihugu.