‘Ndi Impinduka’: MICT yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Mechanism
Arusha
Abakozi ba MICT-Ishami ry’Arusha bari kumwe n’abanyeshuri mu rwego rwa Gahunda yo kugira inama Abakobwa b’Arusha
Abakozi ba MICT-Ishami ry’Arusha bari kumwe n’abanyeshuri mu rwego rwa Gahunda yo kugira inama Abakobwa b’Arusha

Ishami ry’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ry’Arusha (“MICT”) uyu munsi ryizihije Umunsi mpuzamahanga w’umugore ufite insanganyamatsiko igira iti “Shira amanga uharanire impinduka”.

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore uyu mwaka, MICT yakiriye abanyeshuri b’abakobwa 45 baturutse mu mashuri yisumbuye abiri ari hafi y’ibiro bya MICT i Lakilaki, Arusha. Hari kandi n’abanyeshuri bashoje gahunda ya MICT y’umwaka wa 2015-2016 yiswe “Mufashe kwitegurira ahazaza heza: Gahunda yo kugira inama abana b’abakobwa” kugira ngo basangize abari aho ibitekerezo n’ubunararibonye byabo.

Abakozi bo mu Biro bya Gerefiye ba MICT, Samuel Akorimo, Sera Attika na Ousman Njikam babwiye mu ncamake abo banyeshuri n’abashoje iyo gahunda ibyerekeye inshingano zinyuranye za MICT. Baganiriye kandi n’abari bitabiriye uwo muhango ku bikorwa bya MICT mu guhangana n’ibyaha mpuzamahanga byibasira abagore n’abakobwa cyangwa bibagiraho ingaruka ku buryo bw’umwihariko. Ibyo biganiro kandi byibanze ku ngingo zikurikira: uruhare rw’abakozi b’igitsinagore muri MICT; ibibazo rusange birebana n’ibyo abagore bagezeho mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza na poritike, akamaro ko kwihutisha igabanuka ry’ubusumbane hagati y’ibitsina byombi n’ukuntu ari ngombwa guharanira iterambere ry’abagore ku isi hose.

Mu kwibutsa insanganyamatsiko zitandukanye z’uwo munsi, Attika, umukozi ushinzwe ibibazo byerekeranye n’abagore, yagize ati “twongeye guhamagarirwa kwibuka ibikorwa by’ubutwari, gutangaza intego zirangwa n’ubutwari cyangwa gusangiza abandi inkuru z’ubutwari zerekeye impinduka n’izo kwihangana mu bibazo hagamijwe kwizihiza ibyagezweho n’abagore n’abakobwa, ariko kandi tukanibuka ko hari ibigeragezo bidutegereje imbere hazaza…
Abari baje kwizihiza uwo munsi batambagiye inyubako nshya z’Ishami rya MICT ry’Arusha, hanyuma bigabanyamo amatsinda mato kugira ngo bakomeze kuganira ku bibazo byerekeranye n’uburenganzira bw’abagore muri rusange no mu rwego rw’ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga.