Ingereko

Ingereko ni rumwe mu nzego eshatu za IRMCT. Zikora umurimo w’ubucamanza wa IRMCT. Ingereko zigizwe n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo kuri buri shami rya IRMCT n’Urugereko rw’Ubujurire ruhuriweho n’amashami yombi. Perezida wa IRMCT ahuriza hamwe imirimo y’Ingereko.

IRMCT ifite risiti y’Abacamanza bigenga 25 bakorera amashami yombi ya IRMCT nk’uko biteganywa na Sitati. Reba risiti ya vuba igaragaza Uko abacamanza bakurikirana mu cyubahiro hashingiwe ku Ngingo ya 22 y’Amategeko Agenga Imiburanishirize n’Itangwa ry’Ibimenyetso.

Kuri buri rubanza rwose ruburanishwa na IRMCT cyangwa urushobora koherezwa mu nkiko z’ikindi gihugu, uretse imanza zo gusuzugura Urukiko no gutanga ubuhamya bw’ikinyoma, Perezida ashyiraho abacamanza batatu mu bari kuri risiti akaba ari bo bagira Inteko y’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo. Mu bindi bihe byose, Perezida ashyiraho umucamanza umwe rukumbi akura mu bari kuri risiti kugira ngo asuzume ikibazo bireba mu rwego rwa mbere. Perezida ashyiraho inteko igizwe n’abacamanza batanu kugira ngo bumve ubujurire ku cyemezo cyafashwe n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo n’Inteko y’abacamanza batatu bo kumva ubujurire ku cyemezo cyafashwe n’umucamanza umwe rukumbi mu rwego rwa mbere.

Ishami rishinzwe gushyigikira Ingereko mu by’amategeko muri IRMCT ritera inkunga Abacamanza mu by’ubutegetsi no mu by’amategeko mu mirimo yabo y’ubucamanza. Ingereko zigizwe n’abanyamategeko n’abafasha mu by’ubutegetsi bakorera mu mashami yombi ya IRMCT. Abakozi b’Ingereko batera inkunga abacamanza ku byerekeranye n’imirimo yose y’ubucamanza ya IRMCT.

Abacamanza baba gusa ku byicaro by’amashami yombi ya IRMCT igihe bakenewe bisabwe na Perezida kandi, uko bishoboka kose, bakorera imirimo yabo ahandi hantu hatari ku byicaro bya IRMCT. Iyo abacamanza bakorera ahandi hantu hatari ku byicaro bya IRMCT, Ingereko zikoresha uburyo bwo gutumanaho bw’ibanga kugira ngo abacamanza babone inyandiko zirebana n’imanza n’izindi nyandiko za ngombwa, hagamijwe kubafasha mu bushakashatsi bwabo, gutegura inyandiko zabo no kuborohereza mu kazi k’isesengura.