Ubushyinguranyandiko


IRMCT ishinzwe imicungire y'ubushyinguranyandiko bwa TPIR, TPIY na IRMCT. Mu byo ishinzwe harimo kubika inyandiko no gukora ku buryo abantu bazikenera bazigeraho hashingiwe ku mabwiriza n'amategeko bikurikizwa.

Ubushyinguranyandiko bubitsemo inyandiko zigizwe n'impapuro, zibarirwa mu bihumbi, zishobora gutondekwa ku murongo wa metero nyinshi n'amadosiye ya eregitoronike arenga miriyoni 3 z'amajigabayite, arimo inyandiko, amakarita, amafoto, amashusho n'amajwi byafashwe, ibikoresho, ububikoshingiro bw'amakuru, imbuga za interinete n'ubundi bwoko bw'inyandiko. Muri rusange, izo nyandiko n'amadosiye bikubiyemo:

  • Amaperereza, Inyandiko z'ibirego n'amaburanisha by'Inkiko zidahoraho na IRMCT;
  • Ibyakozwe n'izo Nkiko byerekeranye n'ifungwa ry'abantu baziregewe; kurinda umutekano w'abatangabuhamya n'irangizwa ry'ibihano;
  • Umubano izo Nkiko zifitanye n'Amareta n'indi miryango; n'
  • Imitegekere y'izo Nkiko nk'inzego zashyizweho n'Umuryango w'Abibumbye.

Mu bushyinguranyandiko harimo ibintu bishobora kubangamira bamwe mu bantu babugana

Kugera ku nyandiko zishyinguye

Hakurikijwe Amabwiriza yerekeranye no kugera ku nyandiko zibitswe n'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha, IRMCT itanga uburenganzira bwo kugera ku nyandiko n'amakuru bibitswe mu bushyinguranyandiko.

Ni ingombwa kumenya ko kugira ngo umushakashatsi yemererwe gukoresha icyumba cy'ubushyinguranyandiko cyagenewe ubushakashatsi agomba kuba nibura yujuje imyaka 16 y'ubukure, bitaba ibyo, akaba aherekejwe n'umuntu mukuru.

Ubushyinguranyandiko buherereye mu nyubako imwe n'ikoreramo buri shami rya IRMCT. Niba wifuza gusaba kugera ku nyandiko zishyinguye za IRMCT, uzuza Fomu yo gusaba amakuru ku nyandiko zishyinguye.

Kugera ku nyandiko zerekeranye n'imanza

Inyandiko z'Urukiko ni inyandiko zerekeranye n'imanza zaburanishijwe n'Urukiko rwa TPIR n'Urwa TPIY, zakomotse mu Ngereko, kwa Porokireri, mu Bwunganizi, kwa Gerefiye, mu Baburanyi n'abandi bantu bakorana n'izo Nkiko (Nk'urugero Amareta, Incuti z'Urukiko). Zirimo :

  • Inyandiko zo mu rwego rw'amategeko zerekeranye n'urubanza runaka zashyikirijwe Urukiko (Nk'urugero Inyandiko z'ibirego, ibyifuzo, amategeko, ibyemezo n'Inyandiko z'imanza) zose muri rusange zitwa “Inyandiko”
  • Ibimenyetso byashyizwe mu madosiye mu rukiko (Ibimenyetso gihamya)
  • Inyandikomvugo z'amaburanisha
  • Amajwi n'amashusho byafashwe mu maburanisha

Mu gihe ushakisha izo nyandiko, ifashishe ipaje yitwa Ububiko bwa eregitoronike buhuriweho.

Amamurika

IRMCT ikoresha, ahantu runaka no kuri interinete, amamurika y'inyandiko n'ibintu byatoranyijwe mu bushyinguranyandiko.