Abahoze ari abayobozi bakuru

Hassan B. Jallow (Gambiya)

Wari Porokireri w’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga kuva ku itariki ya 1 Werurwe 2012 kugera ku ya 29 Gashyantare 2016

Justice Hassan Boubacar Jallow, Umugambiya w’umwavoka n’umunyamategeko, yahawe umwanya wa Porokireri w’uru Rwego n’Inama Inshinzwe Amahoro ku Isi ku itariki ya 1 Werurwe 2012 mu gihe cy’imyaka ine. Justice Jallow kandi akomeje kuba Porokireri w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho U Rwanda, akaba ari kuri uwo mwanya kuva mu w’2003.

Porokireri Jallow yavukiye muri Gambiya mu w’1951, maze atangira umwuga mu by’amategeko mu w’1976 akora akazi k’Umushinjacyaha Mukuru mu gihugu cye, kugeza ubwo abaye Avoka Mukuru w’icyo gihugu mu w’1982. Yanabaye umwe mu nzobere mu by’amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika, kandi yanagize uruhare mu gutegura inyandiko irebana n’igitabo gikubiyemo amahame arebana no kubahiriza uburenganzira bw’abaturage cy’uyu muryango yemejwe mu w’1981. Kuva mu mwaka w’1984 kugeza mu w’1994, yashinzwe imirimo y’Avoka Mukuru, aba na Minisitiri w’Ubutabera wa Gambiya. Nyuma yaho yakoze mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Gambiya kuva mu w’1998 kugeza mu w’2002.

Mu w’1998 Porokireri Jallow yashyizweho n’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ashingwa gusuzuma mu rwego rw’amategeko imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, n’iy’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya. Yanagize imirimo itandukanye muri Commonwealth harimo kuyobora itsinda ry’impuguke za guverinoma rireba Uburenganzira bwa muntu, anakora kandi nk’umwe mu bagize Urukiko rwa Commonwealth. Mbere yo kuba Porokireri w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yabaye Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Sierra Leone ashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu w’2002.

Porokireri Jallow yize iby’amategeko muri Kaminuza y’i Dar-es-Salaam, Tanzania (1973), yize mu iShuli ry’Amategeko rya Nigeria (1976) na University College, London (1978). Avuga icyongereza n’igifaransa, n’izindi ndimi kandi yanditse n’ibitabo byinshi, harimo ibirebana n’Itegeko Mpuzamahanga Mpanabyaha, amategeko rusange mpuzamahanga ahana ibyaha, arebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’amahoro n’ubutabera ku Isi.

Porokireri Jallow yahawe n’igihugu cye cya Repubulika ya Gambiya umudari w’ishimwe witwa “Commander of the National Order of the Republic of The Gambia”.

John Hocking (Australia)

Gerefiye w’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga kuva taliki 18 Mutarama 2012 - 31 Ukuboza 2016. Yavutse ku italiki ya 6 Kanama 1957 muri Australiya.

Bwana John Hocking yashyizweho nk'Uwungirije Umunyamabanga Mukuru, nka Gerefiye w’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga, n’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Ababibumbye ku italiki ya 18 Mutarama 2012. Bwana Hocking ubusanzwe yari Gerefiye w’Urukiko Mpanabyaha rw’icyahoze ari Yugosilaviya kuva muri Gicurasi 2009, umwanya yagumyeho anakora indi mirimo muri uru Rwego.

Bwana Hocking ni umwe mu bakozi bamaze igihe b’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya, aho yageze mu w’1997. Mu mirimo ye yakoze mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya harimo kuba Uwungirije Gerefiye kuva mu Kuboza 2004 kugeza muri Mutarama 2009 aho yatangiye imirimo ya Gerefiye by’agateganyo. Mbere yaho, yari Umujyanama Mukuru mu Nkiko z’Ubujurire bw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya hamwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda. Mbere yaho yakoze nk’umujyanama mu manza za mbere zikomatanyije z’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya, ziswe Urubanza rwa Čelebići.

Bwana Hocking yakoze imyaka irenga 25 nk’umunyamategeko ukora mu rwego rw’igihugu cye no ku rwego mpuzamahanga. Mu mirimo yakoze mbere yaho harimo kuba umujyanama ushinzwe iby’amategeko na politiki w’Umuryango w’Ubukungu, Ubufatanye n’Amajyambere i Paris, Umujyanama mu byerekeye Amategeko na Politiki wa Televiziyo na Radiyo ya Guverinoma ya Australia, icyiciro cy’Itangazamakuru, umujyanama mu by’amategeko na politiki w’abanyamategeko baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’ishuli ryigisha ibya filimi ry’i Londoni, Umujyanama ukorana n’Umucamanza Michael Kirby, wahoze ari Perezida w’urukiko Rukuru rw’Ubujurire rwa Australiya, aba kandi, Umujyanama mu by’amategeko na politiki wa komisiyo ya Australiya ireba iby’amafilimi.

Bwana Hocking yemewe nk’avoka muri Lincoln’s Inn, i Londoni, n’Umunyamategeko ndetse na avoka mu Rukiko rw’ikirenga rwa Victoria na New South Wales muri Australiya. Afite Impamyabumenyi mu by’Amategeko yo mu rwego rwo hejuru yo muri Kaminuza ya Londoni (London School of Economics and Science), Impamyabushobozi mu Mategeko yo muri Kaminuza ya Sydney, n’Impamyabushobozi mw’Ikoranabuhanga (Physiology and biochemistry) yo muri Kaminuza ya Monash I Melbourne, muri Australiya.

Yanditse inyandiko nyinshi, zasohotse, cyane cyane ku birebana n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu na mpanabyaha. Avuga Icyongereza n’Igifaransa.